1. Songs

181. Ntituz' Igihe Azazira

Guhimbaza

Verse 1

Ntituz’ igihe azazira, ku manywa cyangwa n’ ijoro;

Ahar’ azaza bugorobye, cyangw’ umusek’ utambitse.

Aratwihanangiririza kuba mas’ iteka ryose;

Kugira ng’ ubw’ azatunguka, azasange twiteguye.

Chorus 1

S. na A.: Tumwitegure, tumwitegure, tumwitegure;

dore, turamwiteguye.

T. na B.: Tumwitegure, tumwitegure; tumwitegure,

tumwitegure;

Tumwitegure, tumwitegure, tumwitegure; dore,

turamwiteguye.

Verse 2

Ndibuk’ uburyo yadukunze, akaduharira byose;

Yasiz’ ubwiza bwo mw ijuru, yitangira kudupfira.

Azanezerwa n’ agaruka, kujyan’ abo yacunguye,

Nib’ azasanga bari maso, bamaze kumwitegura.

Chorus 3

S. na A.: Tumwitegure, tumwitegure, tumwitegure;

dore, turamwiteguye.

T. na B.: Tumwitegure, tumwitegure; tumwitegure,

tumwitegure;

Tumwitegure, tumwitegure, tumwitegure; dore,

turamwiteguye.

Verse 4

Ayi, Yesu Mwana w’Imana, dor’ uz’ ibyo ndangamiye;

Nizigiye ko nzakubona, nkurebesh’ amaso yanjye;

Nubwo bamwe bazaguhunga, babony’ igitsure cyawe,

Jye, nzakuramutsa nk’inshuti; n’ubu ndagutegereje.

Chorus 5

S. na A.: Tumwitegure, tumwitegure, tumwitegure;

dore, turamwiteguye.

T. na B.: Tumwitegure, tumwitegure; tumwitegure,

tumwitegure;

Tumwitegure, tumwitegure, tumwitegure; dore,

turamwiteguye.

Present this song in WorshipOne →Ready-made slides, chord transposition and mobile remote control.
Share
Transpose in WorshipOneEdit in WorshipOne

More Kinyarwanda songs