1. Songs

276. Iyi Si Niya Data

Guhimbaza

Verse 1

Iy’ isi n’ iya Data, Kand’ iyo ntez’ amatwi,

Numv’ ibiremwa bisingiza izina rye mu ndirimbo,

Isi n’ iya Data, Mpora mbitekereza,

Iby’ Uhoraho yaremye byose, Ni byiza bitangaje.

Verse 1

Iy’ isi n’ iya Data, Inyoni ziririmba,

Umuseke wa mu gitondo, N’ impumuro y uburabyo,

Ibimera byose, Hamwe n’ ibyo mw’ ijuru,

Byose bigaragaz’ ububasha, N’ imbaraga ze nyinshi.

Verse 2

Iy’ isi n’ iya Data, N’ ubwo yuzuy’ ibyaha,

Nta kizaganz’ imbaraga ze, Azahor’ ari ku ngoma,

Isi n’ iya Data, Mbese nakwiganyira?

Imana yae’ izahora ku ngom’ ibihe bidashira.

Verse 3

Iy’ isi n’ iya Data, Ntabwo nzabyibagirwa,

N’ ubw’ Ihy.lha biyuzuyemo,Imana n’ umuyobozi,

Isi n’ iya Data, Ni kuki nababara?

Data niwe uri ku ngoma, Ijuru n’ isi byishime.

Present this song in WorshipOne →Ready-made slides, chord transposition and mobile remote control.
Share
Transpose in WorshipOneEdit in WorshipOne

More Kinyarwanda songs