1. Songs

85. Nsingiz' Imana Rurema

Guhimbaza

Verse 1

Nsingiz’ Imana Rurema, Yaremy’ imisozi;

Yadendej’ inyanja zose, Yahanits’ ijuru;

Nsingiz’ iyahay’ izuba, Kumurika mu munsi.

Ih’ ukwezi kubonesha, N’ inyenyer’ umucyo.

Verse 1

Nsingiz’ ibambe ry’ Umwami, Wujuj’ is’ imyaka;

Yaremeshej’ ijambo rye, Ibizima byose.

Mwami mbon’ ibitangaza, byaw’ aho ndeba hose,

Hano hasi no hejuru, ntabwo bihinyuka.

Verse 2

Nta kiriho na gitoya, Kitakwerekana.

Imvura n’izuba biba kw itegeko ryawe.

Uh’ ibizima kubaho, kand’ ubitunga byose.

Nta ho twahungir’ Imana, kuko nta hw itaba.

Present this song in WorshipOne →Ready-made slides, chord transposition and mobile remote control.
Share
Transpose in WorshipOneEdit in WorshipOne

More Kinyarwanda songs