210. Iteraniro Ry' Abera
- Kinyarwanda
- Lyrics
- Key C
- Hymn 210
Verse 1
Iteraniro ry’ abera, Inzovu n’ ibihumbi,
Ingabo z abacunguwe, Barabagirana nk’ umucyo,
Barwany’ uko babasha, None baratsinze,
Mwagurir’ amarembo, Kugira ngo binjire.
Chorus 1
Haleluya, Haleluya,
Dusingiz’ Umwana w’ Imana
Haleluya, Haleluya,
Nimusingiz’Uwazutse.
Verse 2
Ikobe ry’ indirimbo, Rirangira mu kirere,
Urusobe rw’ amajwi y’ inanga, Zizacurangw’ urwunge,
Mbeg’ umuns’ utangaje, Ni nk’ uwo kurema,
Mbega ng’ umubabar’ uratsindwa bitavugwa!
Chorus 3
Haleluya, Haleluya,
Dusingiz’ Umwana w’ Imana
Haleluya, Haleluya,
Nimusingiz’Uwazutse.
Verse 4
Hanezerew’ abari mu mirenge y’ i Kanani,
Igitey’ ubwuzu kandi, N’ uko batazatandukana,
Ya maso yariraga uzasang’ akeye,
Nta mpfubyi nta n’ impfusha bizarangw’ i Kanani.
Chorus 5
Haleluya, Haleluya,
Dusingiz’ Umwana w’ Imana
Haleluya, Haleluya,
Nimusingiz’Uwazutse.
Verse 6
Iteraniro ry’ abera, Batsinze wa mubisha,
Nimwumv’ izo ndirimbo nziza, Ni nk’ iz’ abamarayika,
Hehe n’ imibabaro, Bayisezeyeho,
Ntibazongera gusuhuz’ imitim’ ukundi.
Chorus 7
Haleluya, Haleluya,
Dusingiz’ Umwana w’ Imana
Haleluya, Haleluya,
Nimusingiz’Uwazutse.
More Kinyarwanda songs
- 1. Murinzi We Vuz' Impanda
- 9. Vuz' Impanda Yumvikane Hose
- 301. Reka Yesu Yirjire Mu Mutima Wawe
- 85. Nsingiz' Imana Rurema
- 127. Iman' Ikund' Utunyoni
- 166. Ayi Gitare Cy' Imana
- 87. Data Tuj' Ah' Uri
- 121. Nzasingiz' Urukundo Rwa Yesu
- 273. Yesu Ntabwo Yakwanga
- 338. Yesu Niw Ujy Unyobora
- 165. Ndagukunda Mwami
- 270. Nyobora Mwami Wanjye
- 207. Ku Musozi Kure
- 117. Mwami Ndumv' Ijwi Ryawe
- 217. Niba Mvug' Ijambo Rito
- 192. Reba Yesu Ku Musaraba
- 59. Yesu Mukunzi Wanjye
- 129. Yesu Waduhay' Isezerano
- 86. Muramy' Umwami
- 159. Nyabun' Uburyo Ngukennye
- 314. Ye Byose Biba Byiza
- 177. Mu Gihugu Cy' Ibyiza
- 99. Iyo Nibuts' Umusarab' Utangaza
- 40. Tubane N' Umwami