144. Mukiza Ndamaramaje
- Kinyarwanda
- Lyrics
- Key C
- Hymn 144
Verse 1
Mukiza, ndamaramaje,
Ndatwaranira kugera
Ku rugero runkwiriye;
Mwami mfasha ngo ndusheho.
Chorus 1
Nzamura maze nger’ aho
Wangeneye, Mwami wanjye;
Ku rugero rusumbyeho;
Mwami mfasha ngo ndusheho.
Verse 2
Nta bwo ngifit’ umutima
Wo kuguma mu by’iyi si;
Nubwo bamwe babikunda,
Ngambiriye kujya mbere.
Chorus 3
Nzamura maze nger’ aho
Wangeneye, Mwami wanjye;
Ku rugero rusumbyeho;
Mwami mfasha ngo ndusheho.
Verse 4
Ndashaka gusumb’ iby’isi,
Nubw’ umwanz’ anyibasiye;
Kuko namaze kwizera
Yukw Iman’ izandengera.
Chorus 5
Nzamura maze nger’ aho
Wangeneye, Mwami wanjye;
Ku rugero rusumbyeho;
Mwami mfasha ngo ndusheho.
Verse 6
Ndashaka kumaranira
Kurabukw’ ubwiza bwawe;
Ariko nkomeze nsenge,
Ngez’ ubwo nzager’ i wawe.
Chorus 7
Nzamura maze nger’ aho
Wangeneye, Mwami wanjye;
Ku rugero rusumbyeho;
Mwami mfasha ngo ndusheho.
More Kinyarwanda songs
- 1. Murinzi We Vuz' Impanda
- 9. Vuz' Impanda Yumvikane Hose
- 301. Reka Yesu Yirjire Mu Mutima Wawe
- 85. Nsingiz' Imana Rurema
- 127. Iman' Ikund' Utunyoni
- 166. Ayi Gitare Cy' Imana
- 87. Data Tuj' Ah' Uri
- 121. Nzasingiz' Urukundo Rwa Yesu
- 322. Uwiteka Niwe Mwungeri Wanjye
- 340. Yesu Ndagutakambiye
- 342. Mukiza Wanjye Nyobora
- 280. Mu Gihugu Cyiza Twasezeraniwe
- 151. Ngamij' Iby' Igihugu Cy Igikindiro
- 265. Ndakwifuza Yesu Mwiza
- 184. Mwese Nimuvuz' Impundu
- 182. Umunsi W' Ihumur' Uregereje
- 102. Hanze Har' Umushyitsi
- 216. Nshikamye Ku Masezerano
- 45. Umpe Bibiliya
- 6. Mwebw' Abera Mube Maso
- 333. Icyampa Kugendana N Imana
- 131. Ndusheho Gusa Nawe
- 31. Mukiza We Niwe Mucyo Waka
- 350. Mugenzi Komera