1. Songs

62. Yesu Ndagukunze Rwose

Guhimbaza

Verse 1

Yesu ndagukunze rwose, ndakwihaye.

Ingeso mbi zose, nzanz’ uko zingana.

Ni wowe Mukiza wanjye mwiza, nkuyoboke.

Ntabwo nigeze kugukunda nk’ ubu ngubu.

Verse 1

Ndagukunze kuko wabanje kunkunda,

Waranyiguriy’ unkiriz’ i Kalwari.

Ngukundiy’ ikamba ry’ amahwa wahambikiwe,

Ntabwo nigeze kugukunda nk’ ubu ngubu.

Verse 2

Mperey’ ubu ngukunda nzageza gupfa.

Nzajya ngusingiz’ iteka nkihumeka;

Nah’ urupfu ruzanyegurira, nzavuga nti:

Ntabwo nigeze kugukunda nk’ ubu ngubu.

Verse 3

Ubwo nzager’ aho waduteguriye,

Nzajya mpaguhamiriz’ itek’ iteka.

Nzaguhimbaza nambay’ ikamba ritunganye;

Ntabwo nigeze kugukunda nk’ubu ngubu.

Present this song in WorshipOne →Ready-made slides, chord transposition and mobile remote control.
Share
Transpose in WorshipOneEdit in WorshipOne

More Kinyarwanda songs