1. Songs

307. Urukundo Rw Imana Yacu

Guhimbaza

Verse 1

Urukundo rw’ Imana yacu, Nta muntu warurondora,

Rusaguts’ ikirere cyose, Rugera no munsi y’ isi.

Abantu bose bacumuye, Bacunguwe na Yesu,

Umwana we wese wahabye, Yaramwicunguriye.

Chorus 1

Mbeg’ urukundo rutangaje, Rutagir’ urugero,

Abera bazaruririmba.Ibihe bidashira.

Verse 2

Ubw’ ibihe bizah’ ibindi, N’ ubwami bw’ isi bwashize,

Abantu bakanga gusenga, Amabuy’ azaririmba.

Urukundo rw’ Imana yacu, Ntabwo rurondoreka,

Rwacunguy’ abo mw’ isi bose, Ruzaririmbw’ iteka.

Chorus 3

Mbeg’ urukundo rutangaje, Rutagir’ urugero,

Abera bazaruririmba.Ibihe bidashira.

Verse 4

Inyanja zose zaba wino, N’ ijuru ryab’ impapuro,

Tukandikisha agati kose, Umuntu wes’ akandika,

Urukundo rw’ Imana yacu, Rwakamy’ inyanja zose,

Ntabwo rwabon’ aho rukwirwa, Rusaguts’ ikirere.

Chorus 5

Mbeg’ urukundo rutangaje, Rutagir’ urugero,

Abera bazaruririmba.Ibihe bidashira.

Present this song in WorshipOne →Ready-made slides, chord transposition and mobile remote control.
Share
Transpose in WorshipOneEdit in WorshipOne

More Kinyarwanda songs