1. Songs

155. Aho Nzahamagaiwa Hose

Guhimbaza

Verse 1

Aho nzahamagarwa hose, ari no mu misozi,

Cyangwa ku rugamba rukaze; Mubyeyi, n’ unkenera,

Ukambwiz’ ijwi ryawe ritoya,

Ukanyuz’ inzira ntazi,

Nzakwishyira mu maboko, mvuge nti:

Nzajy’ ah’ unshakira hose.

Chorus 1

Nzajy’ ah’ unshakira hose, Mwami;

Mu misozi no mu bibaya.

Nzavug’ iby’ ushaka ko mvuga Mwami,

Kandi nzaba nk’uk’ushaka.

Verse 2

Ahari Yes’ ashaka yuko mmuvugir’ uyu munsi;

Ahari babonek’ impabe, nkwiriye guhabura;

Murokozi wanjye, n’ unyobora,

N’ahar’ ibihanamanga;

Sinzareka kogez’ inkuru yawe;

Nzajy’ ah’ unshakira hose.

Chorus 3

Nzajy’ ah’ unshakira hose, Mwami;

Mu misozi no mu bibaya.

Nzavug’ iby’ ushaka ko mvuga Mwami,

Kandi nzaba nk’uk’ushaka.

Verse 4

Nta bwo nshidikanya, har’ aho Mwam’ ushaka ko nkora.

Mu kubaho kwanjye kugufi, nkorer’ Uwambambiwe.

Mwami, nkubikij’ ibyanjye hyose,

Nzi k’ unkunda bitangaje.

Nzakor’ iby’ ushaka, mhikunze cyane;

Nzajy’ ah’ unshakira hose.

Chorus 5

Nzajy’ ah’ unshakira hose, Mwami;

Mu misozi no mu bibaya.

Nzavug’ iby’ ushaka ko mvuga Mwami,

Kandi nzaba nk’uk’ushaka.

Present this song in WorshipOne →Ready-made slides, chord transposition and mobile remote control.
Share
Transpose in WorshipOneEdit in WorshipOne

More Kinyarwanda songs